Buri wa kane w’icyumweru cya kabiri muri Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi w’impyiko. Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo kugira ngo abantu bamenye banasobanukirwe uko babungabunga impyiko. Kuri uyu wa kane 11 Werurwe, umuririmbyi Selena Gomez yashimiye cyane umukobwa wamuhaye impyiko ubwo yari arembye.

“Warakoze kuntabara nzahora ngushimira” Niko Gomez yanditse ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi Gomez yabivuze nyuma yo kongera gukwirakwiza ubutumwa bwanditswe n’inshuti yamubaye hafi ,Francia Raissa. Uyu mukobwa wagaragaje umutima w’urukundo, yanditse agaragaza ko abantu bakwiye kuganira bihagije ku buzima bw’impyiko ndetse n’abazirwaye bakababa hafi.

Raissa ni inshuti ya Gomez kuva muri 2007. Mu mwaka wa 2017 nibwo Selena yarwaye impyiko bikomeye ndetse birangira ayihawe n’iyi nshuti ye kugira ngo ubuzima bukomeze ameze neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here