Umuhanzikazi Selena Gomez nyuma y’igihe kirenga umwaka atagaragara ku rubyiniro, kuri uyu wa 18 Gashyantare yaririmbye mu birori byo gutanga ibihembo ku bahanzi bizwi nka Premio Lo Nuestro.

Premio Lo Nuestro ni ibirori biba bigamije guhemba abahanzi baririmba mu rurimi rw’Ikinyesipanyole. Ibihembo byatanzwe kuri uyu wa kane hagaragayemo n’abandi bahanzi b’ibyamamare nka Daddy Yankee, Marc Anthony, Maluma and Natti Natasha.Uyu muhango  ubaye ku nshuro ya 33, ahitwa American Airlines Arena muri Miami.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo “Baila Conmigo” aherutse gusohora ndetse yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika y’ururimi rw’ Ikinyesipanyole.

“Nakoze ‘Baila Conmigo,’ kugira ngo buri wese abyine,” niko yavuze ari muri ibi birori.” Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza ibyiyumviro by’ubwigunge dufite muri ibi bihe ndetse n’uburyo umuziki uduhuza aho turi ku isi hose.”

Uyu muhanzikazi Gomez ku itariki 12 Werurwe aritegura gusohora umuzingo w’indirimbo, Revelación, uzagaragaraho indirimbo “Baila Conmigo”,”De Una Vez” n’izindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here