Umuhanzi Sheebah Karungi ari mu bagore bazwi cyane  mu myidagaduro yo muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Avuga ku buzima bwe bw’urukundo, Sheebah avugako abagabo bo muri Uganda batinya abagore bakomeye bafite ibyo bagezeho.

Ubwo yagaragaraga mu gitaramo cyo gusetsa cyateguwe na Alex Muhangi, yavuze ko adashimishijwe n’amafaranga nk’uko benshi mu bagore bameze ahubwo ko akunda abagabo b’ukuri kandi bigirira icyizere.

Ati:“ Nzi neza ko abagabo batinya abagore bigaragaje cyane kandi bubatse izina ,ni nayo mpamvu ntawe upfa kugira icyo ambaza. Bazi ko mfite amafaranga bityo ntabwo uwanshimisha ari ufite andi mafaranga”.

Sheebah icyamamare muri muzika

Nk’uko tubikesha igitangazamakuru howwebiz.ug cyo muri Uganda cyanditse iyi nkuru, iki cyamamare muri muzika Sheebah gifite Kompanyi 3 zirimo : ikora ibikoresho by’isuku , itegura ibirori ndetse n’akabari akaba ariho ahera avugako atifuza umugabo ufite amafaranga ahubwo ko ashaka umugabo nyawe ufite urukundo kandi wigirira icyizere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here