Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomoka muri Uganda, atangiye neza umwaka wa 2021 atoranywa mu bihembo bitangwa ku rwego mpuzamahanga ku bwo gukora cyane. Uyu muririrmbyi ari mu cyiciro kizwi nka ‘Favourite African Star’ mu kizwi nka Nickelodeon Kids Choice Awards 2021.

Ibijyanye n’aya makuru byamenyekanye ubwo uyu muhanzikazi yabishyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze yarangiza agasaba abakunzi be kumushyigikira muri uru rugendo.

“Nejejwe no kuvuga ko ndi umwe mu batoranyijwe mu bazahatanira Nickelodeon Kids choice award. Abankunda mwese ubu mushobora gutangira kuntora binyuze ku mbuga zemewe! Izo mbuga ni kca.nickelodeon.tv na twitter aho ukoresha hashtags za #VoteSheebah & #KCA. Ndabashimiye uburyo buri gihe mumfasha kandi mukanyizera. Reka dutore tuzane iki gihembo mu rugo. Murakoze @nickelodeon_africa kubwo kuntoranya! Ibi bivuze ikintu kinini kuri njye. Ndishimye. Niko Karungi yanditse.

Muri uyu mwaka Sheebah abaye umuhanzi wa kabiri ukomoka muri Uganda utoranyijwe muri ibi bihembo nyuma y’abana babyina bazwi ku izina rya Triplets Ghetto Kids. Mu mwaka ushize abari bitabiriye iki gikorwa ni umuhanzi Eddy Kenzo  n’umunyarwenya Anne Kansiime.

Ibihembo bya The Nickelodeon Kids’ Choice Awards bitangirwa muri Amerika na none bizwi nka (the KCAs or Kids’ Choice), bitangwa buri mwaka kuva byatangira ku itariki 18 Mata 1988. Akenshi biba ari mu ijoro ryo ku wa gatandatu usoza ukwezi kwa Werurwe cyangwa utangira ukwezi kwa Mata. Aha haba hahembwa ibikorwa bitandukanye byaciye ku mateleviziyo n’ababikoze,filime ndetse n’ibindi bijyanye na muzika. Bica ku mirongo yose ya Nickelodeon.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here