Inzira ndende ya Analog mbere yuko tujya muri Digital ngo ama studio ashingwe mu Rwanda ndetse afashe abahanzi benshi kurusha mbere …itandukanyirizo rya analog na Digital byose muri iki kiganiro na Brass Pro (Audio Producer )

Mu Rwanda twagiraga studio imwe rukumbi studio ya Radio y’ Igihugu ( Radio Rwanda) mu cyahoze cyitwa ORINFOR ubu cyabaye RBA (Rwanda Broadcasting Agency) . Indirimbo hafi ya zose za karahanyuze zafatiwe amajwi muri studio za Radio Rwanda . Kuri iyi nshuro twagize amatsiko yo kumenya byinshi ku muziki wubu , urugendo ndetse uwugereranyine na cyera .

BKrecords

Umuhanga mubyo gutunga imiziki (Audio Producer) Ishimwe Oliver bakunda kwitwa Brass Pro yatubereye imfura adusangiza ubunararibonye ku bijyanya na Muzika ndetse nuburo imitunganyirize y’ imiziki mu Rwanda ihagaze , ibisabwa kugira ngo umuntu asohore indirimbo , ndetse nuko ikorerwa poromosiyo

Ahobite interview/nelsonmucyo

Ahobite250: Wantangira utwibwira wibwira n’ abasomyi ba Ahobite250 ?

Brass Pro : Nitwa Ishimwe olivier amazina nkoresha mumuziki ni Brass Pro
Nkaba ndi umu producer wa audio Music production nkaba nkorera studio yitwa BKrecords

Producer Brass Pro

Ahobite250: Ubona gute umuziki wubu uwugereranyije nuwa cyera ?

Brass Pro : Abahanzi bakera bitewe nuko umuziki bawukoraga ubavuna kuko na studio zari nkeya mu rwanda bashyiragaho umwete kuburyo bahaga umwanya nagaciro igihangano bagiye gukora mbese babaga biteguye bihagije

Ahobite250:Hari ibantu bavuga ko abahanzi bubu bagorana kubera kudakora imyitozo neza bagahitamo ku rikodinga ninjoro ni nawe ubibona ?

Brass Pro : Yeah nabyo burya biragendana kuko ntamuhanzi ubu ugifata umwanya uhagije yitoza cg atekereza kumiririmbire ye kuburyo byamufasha gukosora bimwe mubyakora bitagenda neza ,bose bahitamo kumva ko inspiration ziribuze bari muri studio kuko niyo batakora ibirenze ibyuma cg software ziba zizakosora amakosa

Ahobite250: buterwa niki ?

Brass pro :Byose biterwa nuko ikoranabuhanga ryagutse kandi tugeze mugihe cyokoroshya ubuzima

Brass pro

Ahobite250:Turi mu gihe cya Digital wasobanurira abakunzi ba ahobite250 aho bitandukanira ku bantu bakoraga cyera muzika badafite aho ba recordingira muzika dore ko bamwe bakoreraga umuziki wabo muri studio za Radio Rwanda

Brass Pro: Yego cyera bakoreshaga uburyo bita analog kuburyo iyo ba recordingaga ibintu byose byagombaga gukorerwa rimwe uririmba nabacuranzi bose babikoraga nkuko babikora kuri stage mugitaramo rero harizimwe mundirimbo usanga haraho abacuranzi ch umuririmbyi yibeshyaga akava muri key bikarangira babisohoye gutyo kuko wasangaga song ifite iminota 5 then ikosa rikaba bageze kumunota 4 bakabyihorera kuko byabaga aringombwa ko batangira nanone bushya .

Ubu rero aho itandukaniro riri nuko ushobora no kuvuga gusa amagambo producer akaba yavanamo ijyana na melody ashaka means ntamwanya wo guta umuhanzi akosora akazi kenshi ubu naka producer niwe urwana no gukosora music ndetse namajwi mais kera abahanzi nabacuranzi nibo byabaga bireba kwitoza cyane

Ahobite250 : umuhanzi kugira ngo agane studio aba agomba kuzuza ibiki ?

Brass Pro: Icyambere nukuba afite impano mumuziki ,abikunda kandi afite ubushobozi bwo kuba yakishyura amafrw yiyo service

Ahobite250 : Ni nde mu producer hanze y’ urwanda wagukundishije production ?

Brass Pro: Ntanumwe wo hanze watumye mbikunda ahubwo nabo murwanda batumye mbikunda

Ahobite250: Buri mwaka ko iterambere riba rihindagukurika ubwo program zanyu ntizihinduka namwe ?

Brass Pro: Cyane birahinduka so bisaba guhora twihugura no kwa updatinga ama program

Ahobite250: Bk records uwashaka kuyimenya birambuye wamubwira iki ?

Brass Pro: Bkrecordstudio ni inzu itunganya umuziki mubijyanye namajwi ndetse namashusho dukorera abahanzi bose ndetse nama choir ,dukorera i nyamirambo kuri BPR haruguru ya rafiki kugipangu cya KN 125 st 6 muri nyarugenge

Ahobite250 : Ni bande bahanzi wishimira baguciye imbere ( abo wakoreye)

Brass Pro: Ni benshi gusa bamwe nabahanzi bakunda kwita aba underground gusa bafite impano harimo uwitwa Aime ndetse na Amini ,na Gisa cyinganzo nawe numwe mubafite ubuhanga naba narakoreye

Ahobite 250 : nizihe mbogamizi ukunda guhura nazo mu gukora indirimbo ?

Brass Pro: Imbogamizi nuko akenshi usanga abantu bamwe bafite ubushobozi bwo kuba babona ama frw dusaba akenshi baba badafite ubuhanga mumiririmbire nkabandi baza basaba gufashwa

Ahobite250: iyo ushoje gukorera umuhanzi umufasha iki kuri promo ?

Brass Pro :Eeeh ubu dufite amahirwe yuko harimwe mundirimbo ziri hanze ziribusohoke zabantu bazwi mumuziki bazadufasha mukubaka iyo system hari na song yitwa Bombe yakorewe muri BKrecordstudio so namahirwe kumenyana numwe muba Dj bakomeye mugihugu Dj philpeter afatanyije na Dj lenzo bakoranye iyo ndirimbo ! tuzakomeza twubake system nabandi bantu bagira umutima wo gufasha abahanzo muburyo bwo kuba bazamura impano

____________

Interviewed by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here