Taliki nkiyi mu mwaka wa 1996 nibwo isi yabuze umuhanzi ukomeye wakoraga injyana ya Hip Hop wishwe arashwe kugeza nanubu hakaba hataramenyekana uwabikoze.


Tupac Amaru Shakur wamenyekanye kw’izina ry’ubuhanzi nka 2 PAC cyangwa se Makaveli ni umuhanzi wavutse taliki ya 16 kamena muri 1973 akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 1996 taliki ya 13 nzeri ubwo yarasiwe aho yari avuye muri studio.


2 PAC shakur yavukiye muri leta ya New York aho bita Manhattan gusa iwabo baza kwimukira aho bita San Francisco Bay mu mwaka wa 1988 arinaho yaje gusiga ababyeyi be muri 1993 kubera impamvu yo kwita Ku muziki we kuko yari atangiye kwibona nk’umuraperi ukomeye ndetse n’umwanditse w’indirimbo.


Muri kariyeri ye y’umuziki Tupac yasohoye album ye yambere muri 1991 yitwaga 2pacalypse now abantu batangira kugenda bamumenya cyane ko yari ahagarari agatsiko kiyitaga west coast hip hop aza gusohora gangster rap na akomeza no gusohora izindi album zirimo nka strictly for ma niggas muri 1993 na me against the world muri 1995 yanakunzwe cyane gusa album yasohoye muri 1996 yitwa all eyes on me yarakunzwe cyane abantu batangira kwibaza ibyo yaririmbyemo doreko yacaga amarenga ko hari abamurwanya bashaka no kumwica.


2 PAC yagiye akundwa cyane n’abirabura babaga muri amerika aho bamufataga nk’umuvugizi wabo kuko yakundaga kuririmba ubuzima bw’abirabura nukuntu batotezwa y’amagana ibikorwa bimwe na bimwe abazungu babakoreraga muriyo myaka mu njyana ya hip hop y’umujinya yaririmbaga abenshi batangira no kumufata nk’umwami w’injyana nanubu.


Tupac mu rukundo yagiye acamo yabanje gukundana byeruye n’umuhanzikazi Madonna muri 1994 gusa aza kumureka agenda akundana n’abandi bakobwa bazwi nka Keisha morris banakoze ubukwe gusa amezi make nyuma yuko apfa uyu muraperi yabanaga n’umukobwa bakundanaga witwa Kidada Jones umwana w’uwari umugabo utunganya indirimbo (recording producer) witwaga Quincy Jones n’umukinnyi wa filime witwa Peggy lypton.


Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nanubu abantu bakaba bakizikunda zinakirebwa cyane kubera ukuntu yarapaga n’imyandimire ye muri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka Hit em up, Dear mama, changes, Harimo na California love yakoranye na Dr Dre umuhanzi ukomeye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here