Leta ya Tanzaniye ivugako yiteguye gushyira imari mu ruganda rw’imyidagaduro kugirango rubashe gutera imbere, ni mu mushinga ifite wo kuzamura imyidagaduro ya Tanzaniya ikagera ku rwego rwo hejuru ikaba mpuzamahanga.

Minisitiri w’itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo, Innocent Bashungwa n’umwungirije Abdallah Ulega basuye ikigo cy’amafirime cya Tanzaniya maze bagaragaza ibyo bashyize imbere mu bijyanye n’amafirime n’ubuhanzi mu gihugu.

Mu bintu bavuze harimo kureba niba abahanzi babona inyungu zabo nzima, kwegera abahanzi bo mukarere, kugarura ibihembo bya muzika na firime no guteza imbere umurimo mu buhanzi.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 Ukuboza 2020, abaminisitiri babivugiye hamwe ubwo basuraga akanama gashinzwe amafilime ka Tanzaniya, banasuye kandi inzego zose ziyobowe na Minisiteri y’itangazamakuru, baherekejwe n’umunyamabanga mukuru wa Minisiteri n’umuvugizi wa guverinoma, Dr. Hassan Abbas.

Minisitiri w’itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo, Innocent Bashungwa

Nyuma y’inama, Minisitiri Bashungwa yategetse inama y’ubutegetsi kureba niba komite iharanira uburenganzira bw’abahanzi ikora kuko minisiteri itanyuzwe n’imikorere yayo.

“Tugomba guhinduka vuba. Ntidutegereze ko umuntu apfa hanyuma ngo tubone kurengera inyungu ze, ubwunganizi guhera ubu bugomba gukorwa ari muzima kugira ngo twishimire imbuto z’umurimo we. Ndashaka kubona iyi komite ikora koko ”, Bashungwa.

Bashungwa yavuze kandi ko guverinoma ishaka gushyira hamwe ibigo bya Cosota na Basata kugira ngo bikureho ibitagenda neza ku bahanzi kandi kuri ubu inyubako irashakishwa.

Yavuze ko ubu guverinoma izibanda ku kugeza abahanzi bose ku rwego rwo hejuru bihereye mubayobozi b’inzego z’ibanze .

Ati:”Turashaka kandi ko tuzarengera umurage w’ibikorwa by’abahanzi, kandi ko ibikorwa by’abahanzi bacu bibona amasoko kandi bikabahuza bikabazamura  haba mu gihugu ndetse n’amahanga, Turashaka kugira amashuri y’ubuhanzi duhereye hasi kugira ngo ubuhanzi bwacu butere imbere”.

Akomeza avuga ko ari ngombwa kwemeza ko inzego zose z’ikigo cy’ubuyobozi zihagaze neza mu kugenzura, no kureba niba imiziki  na filime bifite ireme kugira ngo bizane ibipimo ngenderwaho kugira ngo filime n’imiziki bibe mpuzamahanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here