Taylor Swift akomeje gukora amateka ku bantu bakeneye ubufasha.Kuri uyu wa kabiri uyu muhanzikazi w’imyaka 31 na nyina Andrea Swift, w’imyaka 63, bashyize hamwe batanga imfashanyo y’amadolari ibihumbi 50 kugira ngo afashe umugore witwa Vicki Quarles. Uyu yapfushije umugabo azize COVID-19 mu mwaka wa 2020, icyumweru kimwe mbere y’uko umunsi mukuru wa Noheli uba.

DeQuanda Smith, wateguye ibikorwa byo kugira ngo uyu muryango wabuze umuntu ufashwe yagize ati : “ Nizeye neza ko na Theodis Ray Quarles aho ari mu ijuru ubu yishimye kubera uburyo umuryango we ukomeje guhabwa ubufasha.”

Theodis Ray wari warashakanye na Vicki, babyaranye abakobwa batanu aribo Alyssa, Anaya, Asia, Allie and Aryah.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here