Kuri uyu wa mbere taliki 2 Nzeri nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho The Ben ari kumwe na Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, barimo gusangira banumva indirimbo nshya ya The Ben yitwa ‘Vazi’.

Amagambo yahise atangira kuba menshi bamwe bahwihwisa ko The Ben yaba ari mu rukundo n’uyu mugore. Ibi byatumye The Ben avuga ku mvano y’aya mashusho yatumye hazamuka amagambo menshi.

Kuri ubu uyu musore uherereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe.

View this post on Instagram

🐅💤 #VAZI 🔥

A post shared by THE BEN (@theben3) on

Ati “Njye muri Uganda mpafite abafana benshi, umwe muri abo bafana ni Zari, kenshi yagiye anyereka ko ari umufana wanjye. Ni umuntu uzwi cyane nanjye narabyishimiye.”

“Twajyaga tuganira ku mbuga nkoranyambaga, dukomeza kuvugana no kuri telefoni ariko tutarahura, urumva hari inama y’abantu bo muri Uganda yaberaga hano. Agiye kuza yamenyesheje ko aje inaha, ambwira ko bishobotse twazahura.”

Yvuze ko yemereye Zari guhura bagasangira , ahana yivuye inyuma ku bavuga ko bakundana.

Ati “Oya rwose ntabwo dukundana, twahuye nk’abantu bamaze kuba inshuti kandi yari yaje aho ntuye, byatumye tubonana ariko kubonana na we ntabwo bivuze ko dukundana, si byo rwose! Ni inshuti yanjye, ni umufana wanjye ariko ntabwo dukundana.”

Ibi biganiro byabereye mu rugo rwa The Ben, Zari yamusuye, ariko ngo ni ubwa mbere bari bahuye nubwo bavuganaga bisanzwe.

The Ben yakomeje agira ati “Yansabye ko duhura tukaganira nk’abantu baziranye ariko batarahura, bityo mubwira aho ntuye araza aransura turaganira, hanyuma aza gusubira muri gahunda ze.”

Vazi ni indirimbo ya The Ben yakunzwe n’abatari bake mu gihe gito imaze hanze, mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakozwe na Lick Lick.

Umva indirimbo Vazi ya The Ben

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here