The Weekend ni umuhanzi umaze kwamamara ku isi kubera umwihariko afite mu miririmbire no kwandika indirimbo. Uyu muririmbyi ukomoka muri Canada biturutse kuri album ye ya kane yitwa ‘After Hours’, yari yarihaye gahunda yo gukora ibitaramo bizenguruka yiyereka abakunzi be by’umwihariko anabagezaho indirimbo ziri kuri ino album.

Byari biteganyijwe ko ibitaramo 8 bizenguruka byari gutangira ku itariki 11 Kamena 2020 muri Vancouver maze bigasoreza i Paris ku itariki 13 Ugushyingo 2020. Gusa kubera ubukana bw’icyorezo cya Covid-19, amatariki yose yayimuriye mu mwaka wa 2021 none ejo hashize yahamije ko yongeye kubyimurira mu mwaka utaha tariki 14 Mutarama, 2022 muri Vancouver.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe kuri ino album hari nk’iyitwa “Blinding Lights”, “Save your tears” n’izindi zitandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here