Nyuma y’imyaka 18 umunyamakuru w’icyamamare Tidjara Kabendera muri RBA yasezeye kuri uyu mwuga agenera ubutumwa bwateye benshi kurira.

RBA yatangaje ko Tidjara asoje imirimo ye.

Nyuma y’aho iki kigo cy’itangazamakuru gitangarije ko uyu munyamakuru asoje imirimo ye, uyu munyamakuru nawe ku rukuta rwe rwa Instagram yageneye abakunzi be ubutumwa bwo gusezera bwateye benshi kutishima ariko nanone bakamushimira ibyo yabahaye.

“Hari ku itariki 10/05 imyaka hafi 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda!

Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri jye kuko nari narabyifuje Imana irabikora mbigeraho,mubyukuri sinabyishoboje kuko nta bundi buhanga usibye impuhwe z’Imana!

Hari benshi twahuriye muri iki kigo iyo myaka yose babaye inshuti,abavandimwe,abajama mbese ni umuryango mugari nungutse kdi nabyo ndabishimira Imana !

Hari abo twahuriye mu cyo twita Show Biz,bose bari mubamfashije akazi nkora gukuza izina ryanjye !

Abakunzi mfite ndabizi ko ari benshi nta gushidikanya mwese twabanye mu biganiro bitandukanye mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa!

Ndashima Imana cyane yangize uwo ndiwe kugeza uyu munsi:ORINFOR yabaye RBA ubu ndabashimira cyane ko mwabashije kunyakira mukampa umwanya wo kugaragaza impano yanjye ndetse no gukuza izina ryanjye!

Madame Victoria Nganyira ni umwe mu babyeyi banyakiriye banyereka urukundo cyane!warakoze Imana ikomeze ikuruhure mumahoro.

Nahuye n’abantu banyeretse ubumuntu bambereye inshuti za Hafi mu buzima bw’akazi: Marcel Rutagarama uri imfura imbere n’inyuma ,Muzehe wanjye warakoze kumfata akaboko,Jean Lambert Gatare wowe urihariye wambaye hafi cyane muburyo utazi, Fidel Kajugiro Sebarinda wangiriye inama nzakomeza gukurikiza, Christine Uwizeye(Mama Itetero)uri mama wanjye ibihe byose warambwiye uti nubana n’Imana byose bizagenda neza Mulinda Big Brother byose ndabizi warakoze cyaneeeee!

Ni benshi cyane twahuriye muri aka kazi kdi ndabashimira gusa sinabandika mwese!

TK ntiryari kubaho ntabafite mwese muri gusoma ubu butumwa ariko urugendo rwanjye muri RBA rurangiye uyu munsi muri bya biganiro byose twabanyemooooo gusa ndahari kdi nzakomeza kubakunda!
Hari byinshi tuzabanamo nza kubabwira muminsi iri imbere!
Mwarakoze cyane kubana nanjye kdi ndabasaba kuzakomeza kubana nanjye”.

Imyaka isaga 18 niyo uyu munyamaukuru wamamaye cyane mu biganiro bitandukanye amaze kuri iki gitangazamakuru.

Biravugwako amasezerano y’akazi yarahafite yarangiye maze bafata umwanzuro wo kutayongera bahitamo kubashimira barabareka baragenda we na bagenzi be batandukanye.

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here