Dr Muyombo Thomas uzwi mu buhanzi nka Tom Close yasohoye indirimbo ifite n’amashusho, “So Fine”. Iyi ndirimbo igisohoka kuri uyu wa 9 Werurwe 2021, abakunzi be bagaragaje uburyo bayakiriye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri youtube.

“Byiza cyane Tom wacu! Twari tugukumbuye natwe  tumeze neza” Niko umufana umwe yanditse. Hari undi wagize ati : “ Urakoze cyane muvandimwe ntabwo ujya udutenguha.”

Uyu muririmbyi w’imyaka 36 akaba anakora umwuga w’ubuganga, hari hashize amezi umunane adasohora indirimbo kuko iyo yari aherutse ni iyitwa “ Iyo Nakunze” yo ku wa  1 Nyakanga 2020.

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 24 mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat mu gihe Ma~Riva ariwe wakoze amashusho. Iyi ndirimbo y’urukundo, Tom Close ashimangira ko umukunzi abonye atazigera amutesha umwanya kuko urukundo amufitiye rutarimo imikino.

Atangira agira ati : “Baby baby you’re so Fine, Girl I swear that I won’t break your heart No! Baby baby baby you’re Girl.” Ugenekereje  mu Kinyarwanda “Mukundwa Mukundwa uri mwiza, Mukobwa ndarahiye ko ntazababaza umutima wawe oya! Mukundwa mukundwa ni wowe Mukobwa.”

Igitero cya mbere cy’ino ndirimbo cyumvikamo amagambo akomeye kandi meza y’urukundo.

“ Benshi bavuga ko (bavuga ko..) Nta rukundo bakigira Ab’urungano rwacu, ntibagikozwa iby’urukundo. So much you’re woth Girl, them don’t know (Shubirubiru!) Jye nakubonye ngushaka. Sindi nka bo, ngo nguteshe umwanya Sindi nka bo, nakubonye ngushaka.” Niko Tom Close atangira aririmba.

Tom Close yatangiye umuziki mu mwaka wa 2005. Ubu afite umugore umwe, Niyonshuti Ange Tricia babanye mu mwaka wa 2013.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here