Dar es Salaam abahanzi ntibabivugaho rumwe nyuma y’aho basabwe kwiyandikisha kugirango bemererwe kujya mu iserukiramuco Tumewasha ritegurwa na Wasaf, umuhanzi utanditse ntiyemerewe kugaragara ku rubyiniro.

Naseeb Abdul uzwi cyane Diamond Platnumz yavuze ko abahanzi bazitabira iserukiramuco rya Tumekiwasha ritegurwa na Wasafi bagomba kwiyandikisha mu Nama y’ubuhanzi (Basata).

Kugirango umuhanzi yiyandikishe agomba kwishyura Sh45,000 inama njyanama yavuze ko buri muhanzi ashobora kubona.

Ibi Diamond akaba yarabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri 19 Mutarama 2021.

Iri serukiramuco rizaba ku ya 30 Mutarama 2021 i Dar es Salaam kuri Stade Uhuru guhera saa sita.

Diamond yagize ati: “Iri ni itegeko twahawe n’urugaga rw’abahanzi kandi tugomba kubahiriza. Umuhanzi wese utiyandikishije ntagomba kugaragara mu gitaramo ,Ntabwo twiteguye kubona dufungirwa kubera umuntu uwo ariwe wese.”

Avuga kandi ko umuhanzi utiyandikishije kubera kubura amafaranga yo kwiyandikisha yemerewe gushyikirana na Wasafi ikayamwishyurira hanyuma ikazakura ku yo yari kuzamwishyura nyuma.

Abel Ndaga, umuyobozi mukuru w’ubuhanzi muri njyanama, aganira na Mwananchi Digital, yavuze ko amafaranga y’umuhanzi wiyandikishije ari 45.000 kandi ko bidashobora kuba impamvu yo kunanirwa kwiyandikisha.

Ati: “Sh5,000 yishyura ifishi, 20.000 ni amafaranga yo kwiyandikisha naho Sh20.000 asigaye ni ayo wishyura uruhushya rw’ubuhanzi uzajya wishyura buri mwaka. Niba rero umuntu yiyandikishije uyu munsi 19 Mutarama azongera kwishyura umwaka utaha ku munsi nkuyu munsi”.

Diamond yavuze ko mbere yuko ibirori bikorwa, Wasafi izakorana ibiganiro n’abahanzi kugira ngo ibahuze n’impuguke mu bijyanye n’imyidagaduro n’ubuhanzi hagamijwe kubigisha uburyo bwo kuba umuhanzi mwiza kandi ukomeye ku isoko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here