Sylvia Wilson Namutebi Allibhai, yampinga wa Uganda 2011, yatorewe guhagararira igihugu cya Uganda mu marushanwa ya ya nyampinga w’isi ateganijwe kubera muri Sri Lanka muri Werurwe 2021.

Iyi izaba ari inshuro ya gatatu Namutebi ahagarariye Uganda mu marushanwa y’ubwiza ku isi. Mu mwaka wa 2011, yitabiriye irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 61, ryabereye mu kigo cy’imurikagurisha cya Earls i Londres. Mu mwaka wa 2013, yambitswe ikamba ry’igisonga cya kabiri mu marushanwa ya Miss Global Beauty, yabereye muri Sunset Beach Resort, Spa na Park Park muri Montego Bay, Jamayika.

Iri rushanwa rya nyampinga w’isi  ryatangijwe mu  1984, rikaba ariryo rushanwa rya nyampinga ku bagore bubatse. Iri rushanwa rikaba rigamije guha agaciro abagore bubatse kandi bashoboye kugira impinduka zigaragara baora mu miryango barimo.

Namutebi hamwe n’umugabo we

Namutebi yagaragaye nk’umuntu ukomeye mu guhatanira iri Kamba , kuri ubu kandi akazafatanya n’abamubanjirije nyampinga wa Uganda 2011, Crystal Newman na nyampinga Uganda 2009, Halima Namakula mu rwego rwo kuzana ikamba ryifuzwa muri iki gihugu cya Uganda.

Namutebi Yashakanye n’umuyobozi mukuru wa Talent Africa Group Aly Allibhai akaba yaragize uruhare rukomeye cyane mu guha imbaraga irushanwa rya nyampinga wa Uganda. Afite impamyabumenyi mu micungire y’abakozi, kandi ashishikajwe n’ubugiraneza akora abinyujije muri Talent Africa Foundation.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here