Imyaka 3 igiye kuzura umuhanzi w’icyamamare Mowzey Radio yitabye Imana, umuhanzi Weasel babanye mu itsinda rimwe rya muzika avugako agorwa cyane no kubaha atamufite.

Yavutse ku ya 25 Mutarama 1985, Moses Sekibogo (RIP) wari uzwi cyane ku izina rya Radio Mowzey yari kuba yujuje imyaka 36 uku kwezi.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko, abahanzi benshi bafashe amashusho yerekana injyana ze mu rwego rwo kumwubaha no kumwibuka.

Umubabaro wo kugenda kwe uracyari mu mubitekerezo by’inshuti ye magara Douglas Mayanja uzwi nka Weasel wagaragaje ko agorwa cyae no kubaho atamufite

Weasel ati: “Radio yambaga hafi ntabwo ari umuziki gusa ahubwo no mubindi bice by’ubuzima. Twagenze hamwe, dusohokana hamwe, twambara imyenda imwe kandi dufite inshuti zimwe. Birababaza uburyo ubu mbaho ​​ubuzima bwanjye ntamufite. Biracyagoye kuko rimwe na rimwe ndamutekereza kandi birambabaza uburyo ntashobora kubana na we. Yakoraga cyane kandi yakoze ibishoboka byose kugirango umuziki wacu utange umusaruro. Yari inshuti yanjye magara,”

Weasel i bumoso na Radio(RIP) i buryo

Ku ya 1 Gashyantare 2021 hazizihizwa imyaka itatu Radio Mowzey amaze yitabye Imana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here