Itsinda ry’abana b’ababyinnyi b’ibyamamare Triplets Ghetto Kids bakomoka muri Uganda, ubu bafite uburenganzira bw’umuturirwa wabo uherereye ahitwa Makindye.

Triplets Ghetto Kids

Ibi babyemeje kuri uyu wa kabiri ubwo Patricia Nabakooza n’abandi babiri bo muri iri tsinda bari mu kiganiro cyitwa ‘After5’ kuri  NBS TV. Ngo ubu ideni ryose bamaze kuryishyura.

Aba bana bari hafi yo gusohorwa mu nzu, parilema ya Uganda iyobowe na Hon. Rebecca Alitwala Kadaga, inshuti ndetse n’abakunzi babo, bashoboye gukusanya inkunga yatumye aba bana babona amafaranga y’umwenda yari asigaye kuri iriya nzu.

“Ni inkuru nziza kuko ubu dufite inzu yacu bwite. Ubu itsinda ryose riratekanye. Turashima cyane parilema iyobowe na Hon. Rebecca Alitwala Kadaga, inshuti ndetse n’abafana bacu ku nkunga yabo yatumye tubona inzu.” Niko Patricia yavuze.

Inzu ya Triplets Ghetto Kids

Igitekerezo cyo kugira inzu yabo bwite cyaje mu mwaka wa 2018 gusa mu mwaka wakurikiyeho umuyobozi w’iri tsinda Triplets Ghetto Kids witwa Dauda Kavuma (Teacher), yavuze ko bari hafi gusohorwa mu nzu nyuma yo kunanirwa kwishyura ideni rya miliyoni 112 z’amashilingi ya Uganda. Nyuma yo kwiyambaza guverinoma na rubanda, ubu ideni bamaze kuryishyura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here