Nyuma yo kugabanuka kw’icyizera cya Bobi Wine cyo kuba perezida wa Uganda, amatora amusize ariwe muhanzi wa Uganda ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abafana, abayoboke, n’abashyigikiye umuririmbyi w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine barishimye nyuma yo kugera kuri miliyoni kuri Twitter. Ibi bibaye nyuma y’ihagarikwa ry’imbuga nkoranyambaga byabayeho mbere gato y’amatora.

Kuva igihe Bobi Wine yerekanaga ko ashishikajwe na Politiki, yatangiye gukurikiranwa na benshi ku isi yose.

Bobi Wine watsinzwe na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu abaye umuririmbyi ukomoka muri Uganda kuri Twitter ugize abamukurikira barenga miliyoni.

Mbere gato y’amatora yerekeje kuri Twitter kugira ngo ababwire ubutumwa bwiza, maze agira ati: “Abayoboke miliyoni imwe mbere y’umunsi w’itora? Ntekereza ko iki nacyo ari kimwe mu bimenyetso byinshi by’intsinzi kuruhande rwacu.

N’ubwo bitaje kumuhira ngo abe yatsinda kuba perezida wa Uganda ukurikije aho amajwi ageze, ariko kwiyamamaza bimuhesheje ku ba akomeje kugira abamukurikira cyane, bimwongerera gukomeza kwamamaza ibikorwa bye.

Twitter iragenda ihinduka imbuga nkoranyambaga zizwi cyane hagati y’Abagande kuko benshi bakomeje kuyijyaho ndetsa bayikoresha mu buzima bwa buri munsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here