Awesome Entertainment izwi cyane mu kuba ariyo ifite umuhanzi uri kwigaragaza cyane muri ino minsi witwa Ray G. Ubu gahunda ihari ndetse n’ibiganiro bikaba bigeze kure ni ugukorana na ‘Truth 256’. Truth256 ni umwe mu baraperi beza ubarizwa mu gace ka Kitara (Ankole). Uyu musore azwiho ubuhanga bwo kuririmba mu rurimi rw’Ikinyankole n’Icyongereza.

truth

Imwe mu ndirimbo aherutse kugaragaramo ikanakundwa n’abatari bake, ni iyo yahuriyemo na Ray G yitwa ‘Weena’.

Umujyanama mu by’umuziki  wa Truth 256, yahishuye ko we n’uruhande rwifuza umuhanzi ahagarariye bari mu biganiro kandi bishobora kuvamo amakuru meza.

“Nibyo hari imikoranire duteganya kugirana na Awesome Entertainment. Twahoze tubana neza kugeza uyu munsi. Abakunzi bacu bitege inkuru nziza.” Niko yavuze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here