Nyina wa Radio yavuze ko Wamala, yari akwiye gukatirwa igihano cy’urupfu kuko ari umwicanyi kandi akaba aribyo bikwiye abantu bose bameze nka we.

Yakomeje avuga ko adashobora guhishira amarangamutima afitiye uyu musore wamuvukije umwana we. Yemeje ko uretse umuvumo nta kindi ashobora kwifuriza Troy ahoy aba ari hose n’icyo yaba akora cyose.

Yagize ati:

“Mwifuriza ibintu bibi gusa mu buzima bwe, siniyumvisha neza ko njye nshobora kugira umutima umubabarira”.

Radio yitabye Imana taliki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa kuya 3 Gashyantare 2018. Urukiko rwaje guhamya icyaha Troy Wamara ko ariwe yahitanye nyakwigendera.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here