Umuhanzi The ben wamaze gushyira Amajwi y’indirimvo ‘Suko (Izabella)’ yatunganyijwe na Producer Krizbeatz uri mu bakomeye muri Nigeria. Ni mu gihe amashusho (Video) y’iyi ndirimbo yifashishijwemo abasore n’inkumi batojwe imbyino na Sherrie Silver.

Sherrie Silver umunyarwandakazi ariko umaze kuba icyamamare mumwuga wo kubyina dore ko yagiye afasha abahanzi bakomeye kw’isi harimo nka Lady gaga, Rihana,Burna boy nabandi batandukanye dore ko uyu mukobwa yanegukanye igihembo gikomeye cya MTV award nk’umuntu wayoboye indirimbo neza.

Iyi ndirimbo Y’umuhanzi The Ben igiye hanze nyuma yuko habura amasaha make kugirango uyu muhanzi ataramire abanyarwanda muri East African Party , igitaramo gikomeye ngaruka mwaka kizabera hariya muri Kigali Arena

Reba hano Indirimbo Suko (izabella):


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here