Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021  umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange-Tricia amarangamutima yamurenze agaragaza urukundo rutagira uko rusa afitiye umugabo we. Ku ifoto yashyize kuri Instagram ye, yayongeyeho amagambo benshi bamukurikira bagize icyo bavugaho.

Ifoto Tricia yashyize kuri Instagram

“Ngukunda nka Zahabu Imwe. Nkubeshye se?” Tricia niko yanditse.

Umwe mu bamukurikira kuri uru rubuga witwa Umwiza32 yavuze ati : “ Nukuri ntiwamubeshya” undi witwa Mukamana Sylvie yunzemo ati : “ Tricia uzi imitoma pe! Nawe uri umuhanzi rwose.”

Tricia na Tom Close bamaranye imyaka umunane kuko basezeranye kubana imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here