Awilo Longomba wageze hano ikigali mugitondo cyo kuri uyu wagatatu aho aje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction .

Awilo Longomba wemeza ko u Rwanda abona rwateye imbere cyane nyuma y’imyaka 25 atahagera , ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba hari umuhanzi w’umunyarwanda y’aba azi, yavuze ko akurikirana ibihangano byabo, avuga ko azi umuhanzi Meddy ndetse na Man Martin

Ikindi uyu muhanzi yatangaje yavuze ko burio muhanzi nyarwanda wakifuza ko bakorana indirimbo amarembo afunguye kandi ngo nk’abahanzi baba bagomba gufashanya muri rusange.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction Awilo Longomba “Le propriétaire de tous les dossiers”  ajemo giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2019 muri Camp Kigali.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here