Umuhanzi Ferooz wamamaye cyane akagera aho ahabwa imodoka na perezida wa Tanzaniya, ubu ari mu ruhuri rw’ibibazo by’ubukungu., abahanzi ayoboye bashoora kumucika bakigendera.

Bisanzwe bizwiko umuhanzi Ferooz wamamaye mu ndirimbo zirimo ubutmwa bujyanye no kurwanya Sida  afite itsinda rya muzika ayoboye rigizwe n’abahanzi basaga batanu.

Itsinda riyobowe na Ferooz ryitwa Wabeshi kandi ryuzuyemo uruvange rwabahanzi baririmba injyana zitandukanye bakorera i Kinondoni, Dar es Salaam.

Ikibazwa ni uburyo uyu muhanzi abasha kuyobora iri tsinda kandi ubwe bivugwako nawe adahagaze neze mu bijyanye n’ubukungu cyane ko atakinagaragara mu bikorwa by’umuziki cyane binatuma atagikunzwe cyane.

Umunyamakuru wa Mwanasport yamubajije uko yafasha abandi niba mumufuka he hatameze neza . Ferooz yabanje kwiyemerera ko ubukungu bwe butameze neza nkuko byari bisanzwe, ariko anavuga ko abahanzi be bakeneye uburambe burenze amafaranga.

Ati: “Nakoze umuziki igihe kinini neza. Mfite uburambe bukomeye kuburyo nshobora kwigirwaho byinshi. Ntekereza ko ibyo ari ngombwa kuruta n’amafaranga nshobora kubaha.”

Benshi bakomeza kwibaza niba iri tsinda rya muzika ayoboye ritazageraho rikamucika kubera ubushobozi bukecyane ko ibikorwa bya muzika bisaba ubushobozi butari buke.

Ferooz yamenyekanye cyane mu  myaka ya za 2000 n’indirimbo ya Starehe yari ikunzwe cyane ku buryo yashyikirijwe imodoka na Perezida w’icyo gihe wa Tanzaniya, Benjamin Mkapa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here