Iyi ndirimbo ikaba ari nayo ya mbere aba bahanzi babarizwa muri The Mane bahuriyemo. Igaragaramo  Bad Rama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Label’ ya The Mane.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Jay Polly agaragara aririmba abyinana n’umugore we Sharifah, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri uyu muhanzi agaragaye aririmbana n’umufasha we mu ndirimbo nyuma y’uko yigeze no kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Uramfite” banakoranye.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo Safi Madiba na Marina bazayiririmba mu gitaramo bakorera bazakorera muri People Club, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019. Ndetse Queen Cha, Jay Polly, Marina na Safi Madiba bari kwitegura kuririmba mu bitaramo bya MTN ‘Izihirwe’ aho nayo bashobora kuzayikoresha.


Written by Mugwiza Provy


REBA HANO IYO NDIRIMBO:


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here