Umuhanzi Makanyaga Abdul yagaragaje itadukaniro mu kuririmba umwimerere (live), abahanzi nyarwanda ba none ntibagakwiye kwigira kuri aba bahanzi bo hambere bakiriho ?

Makanyaga yasusurukije igitaramo

Ni mugitaramo cy’abahanzi nyarwanda cyateguwe na Easter African Promoters cyo gutangira umwaka cyabaye kuri iyi tariki ya 01 Mutarama 2021.

Ni igitaramo cyaririmbwemo n’abahanzi bazwi cyane muri muziki nyarwanda: Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim.

Kayirebwa mu ndirimbo z’umuco n’impanuro zakunzwe cyane

Iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki mu majwi y’umwimerere (Live) n’ibikoresho bya muzika byatumye umuziki uryohera abakurikiye igitaramo n’ubwo cyabereye kuri televiziyo.

Abakurikira umuziki nyarwanda bakunda kwibaza impamvu, umuziki wa none utararyoha kugera ku rwego rw’abahanzi bo hambere baririmbye indirimbo zikunzwe kwitwa karahanyuze.

Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki bavugako muri iki gitaramo umuhanzi nka Makanyaga yagaragaje ibuhanga bwinshi mu kuririmba mu ijwi ry’umwimerer (live) ku rwego abahanzi benshi ba none batarageraho, amarushanwa atandukanye ya none asaba kuririmba live ariko benshi bakunda kunengwa kutajyana n’injyana.

Bimwe mu bitekerezo by’abafana b’umuziki nyarwanda bivuga ko abahanzi ba none bagakwiye kwigira kuri aba bahanzi bo hambere bagihari bakiga uburyo bwo kuririmba mu mwimerere ndetse n’imikoreshereze y’ibikoresho bya muzika.   

Makanyaga Abdul wakuzwe cyane hambere na none mu muziki, yagaragaye muri iki gitaramo afite itsinda rimucurangira ndetse n’ibikoresho bya muzika bidasanzwe ,ariko cyane yakundiwe uburyo abacuranzi be bajyanaga n’injyana iri gucurangwa ako kanya.

Uko igitaramo cyagenze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here