Umuryango wa Ne-Yo ukomeje kwaguka! Uyu muhanzi n’umugore we Crystal Smith bamaze gutangaza ko biteguye undi mwana. Ku cyumweru,21 Gashyantare, nibwo aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, bahamije ko banejejwe no kwakira undi mwana wabo wa gatatu bari kumwe.


Uyu mugabo ubu ufite imyaka 41, kuri Instagram ye yaranditse ati:” Mwiteguye kwakira undi mwana” Reka bibe”.
Uyu azaba abaye umwana wa gatatu bari kumwe kuko hari abandi babiri Shaffer Chimere Smith Jr., w’imyaka 4 na Roman Alexander-Raj Smith w’imyaka 2. Ne-Yo we na none yabyaranye na Monyetta Shaw abandi bana babiri aribo Madilyn Grace Smith, w’imyaka 10 na Mason Evan Smith w’imyaka 9.


Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe na none Ne-Yo agaragaje kuri Instagram ye ko yishimiye imyaka 6 amaze abana n’umugore we.