Ne-Yo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe muri iri ijoro i saa Saba .

Uyu muhanzi ubifatanya no kubyina, kwandika indirimbo, gukina filime no gutunganya indirimbo yakiriwe n’abarimo Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph .

Abakunzi b’ibihangano bye bamutegereje mu gitaramo cyagutse cyo Kwita Izina Concert kizaba ku wa 7 Nzeri 2019 muri Kigali Arena yakira abantu bagera ku 10 000. Aha byitezwe ko hazaririmba abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Riderman, Bruce Melodie na Meddy.

Akigera i Kigali Ne-Yo wari ufite umunaniro yatangaje ko yagowe n’urugendo rurerure ariko ashimangira ko yishimiye kugera mu Rwanda.

Yagize ati

“Ni ubwa mbere nje mu Rwanda gusa nizeye ko nzahura n’abantu beza, buri wese azi ko ngira ibitaramo byiza yaba kubyina no kuririmba ni ibintu nsanzwe nkora. Abantu bagomba kwitegura igitaramo cyiza. Buri gihe mpora niteguye.”

Ne-Yo ni we muhanzi wa mbere ufite izina ugiye gutaramira muri Kigali Arena nyuma y’igihe gito itashye ku mugaragaro. Ni ku nshuro ya mbere agiye gutaramira mu Rwanda.

Uyu muhanzi yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu bihangano bitandukanye birimo “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent”, “Marry You” yakoranye na Diamond Platnumz n’izindi.

Ne-Yo yegukanye ibihembo bya Grammy mu 2009 harimo icya album nziza yo mu njyana ya R&B “Because Of You” na Miss Independent yahembwe nk’indirimbo yahize izindi za R&B.

Reka mbibutse ko Kwinjira mu gitaramo yatumiwemo cyo “Kwita Izina Concert” mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP) ni 50, 000 Frw; mu y’icyubahiro (VIP) ni 25,000 Frw; mu myanya isanzwe (Ordinary) ni 10,000 Frw mu gihe abanyeshuri bazishyura 3,000 Frw.


Written by Mugwiza Providence

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here