Umuhanzi Omay Lay wo muri Nigeriya nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya covid 19 agakora igitaramo ashobora kwisanga muri gereza, uyu munsi nibwo yagaragaye mu rukiko abura ayo acira n’ayo amira.

Nyuma yo kurara kuri sitasiyo ya Polisi ya Natete, umucuranzi wo muri Nijeriya Omah Didia uzwi ku izina rya Omah Lay yagaragaye mu rukiko rwa Makindye uyu kuri uyu wa mbere.

Omay Lay na bagenzi be bose bafungiye kuri sitasiyo ya police

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire, avuga ko uyu muhanzi na bagenzi be bagitegereje ababunganira mbere yo gufata amajwi.

Omay Lay, n’abandi 8 barimo Temilade Openyi alias Tems mugenzi we wo muri Nigeriya, Muyiwa Awomiyi (umuyobozi wa Temilade), Benjamin Kabura (umuteguro), Ivan Ddungu, umuyobozi w’aho igitaramo cyabereye, na Prim Kasana,  wagiranye amasezerano na Omah Lay kuririmba yatawe muri yombi ku cyumweru nyuma ya saa sita ubwo bateganyaga kuva muri Uganda nyuma yo gutaramira muri Ddungu Resort i Munyonyo.

Polisi  ivuga ko igitaramo cyabaye mu gihe cy’icyorezo kitemewe kandi abapolisi bayoboye ibirori na bo barafashwe.

Abapolisi; L / AIP Fabiano Juma, No.51328 PC John Bosco Ocaba na No.67898 PC Paul Odongo nabo barafunzwe.

Itangazo rya Polisi ryashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo ryagize riti: “Abakekwaho icyaha bose bafunzwe bazira icyaha cyo gukora ibikorwa bishobora gutera ikwirakwizwa rya Covid 19.

Abapolisi batawe muri yombi hamwe n’abandi batatu bakomeje gufungwa na bo barimo gukorwaho iperereza kubera kutubahiriza amategeko. Abakekwaho icyaha bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe i Kampala kubera ko amadosiye yabo arimo gutunganywa kugira ngo bitabe urukiko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here