Rayvany na Meddy bashyize amashusho kuri konti zabo za Instagram berekanye bari muri studio hamwe na Producer Made Beat bari gukora indirimbo.Nta byinshi bigeze batangaza kuri iyi ndirimbo gusa igihe izasohokera izaba ari iya Meddy.

Rayvanny wageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2019 aho yari aturutse iwabo muri Tanzania.

Meddy wakunzwe muri Tanzania cyane bitewe n’indirimbo ye “Slowly” mu mwaka ushize yagiyeyo ndetse akorerayo imishinga y’indirimbo zitandukanye muri Wasafi harimo indirimbo yakoranye na Diamond Platunmz n’indi yakoranye na Rommy Jones.

Ibi bikomeje gushimangira umubano mwiza uyu musore afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya Wasafi WCB iyoborwa na Diamond Platunmz, dore ko mu kwezi gushize yitabiriye igitaramo cya Wasafi Festival yahuriyemo n’abahanzi bakomeye nka Tiwa Savage, Wizikid, Innos’B n’abandi.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here