Umuhanzi Safi Madiba yatanze muri RIB asaba ko hakurikiranywa umuvugabutumwa Ev. Eliane Niyonagira wifashishije inkuru we yita ubuhemu yagiye akorerea abagore batandukanye barimo Parfine na Judith.

Inkuru dukesha igihe.com ivugako Safi madiba yandikiye RIB email yanditse asaba kurenganurwa agaragaza ko yaseberejwe mu ruhame n’uyu muvugabutumwa agamije kumwangisha abantu no kumusenyera izina.

umuvugabutumwa Eliane Niyonagira

Ibi rero ni nyuma yuko uyu Muvugabutumwa Ev. Eliane Niyonagira yanyujije ubutumwa ku murongo we wa youtube bita INEZA B TV avuga ko yatangaga inyigisho ku bantu bangiza ndetse bakanakinisha amarangamutima yabandi.

Reba hano ikiganiro cyose:

Mukiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye n’ IGIHE yahamije ko adatewe ubwoba no kuba Safi Madiba yamurega.

Ati “Narege niba naramwangishije abantu, sinziranye nawe nta n’aho turahurira, sindi umuhanzi ngo ni ishyari, sinziranye na Judith. Ibyo navuze sinabikuye kwa Safi, Judith cyangwa Parfine. Yakareze ababishyize hanze. Niba mu bantu babivuze Eliane ari we ufitanye ibibazo na we narege. Sinavuze Safi kuko yanze murumuna wanjye ahubwo navuze abantu bababaza abandi.”

Yakomeje agira ati ”Byose byaravuzwe ku mbuga nkoranyambaga, mfite source [aho byavuye] nta kibazo nandege. Ntabwo yigeze amvugisha. Kereka niba ari njye nsina ngufi aciyeho ikoma. Nta cyaha na kimwe nakoze nta tegeko nishe navuze ibivugwa. Narimo nigisha ku kintu kitwa gukinisha amarangamutima y’abantu, urukundo ni iki? Kuki dushaka gukinisha urukundo.”


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here