Umuhanzi uzwi kwisi munjyana ya pop na rnb Ciara yibarutse umwana w’umukobwa we n’umugabo we Russell Wilson.


Kuruyu wa mbere nibwo byatangajwe ko umuhanzikazi w’icyamamare kw’isi Ciara n’umugabo we Russell Wilson bibarutse umwana w’umukobwa ubu akaba yujuje iminsi ibiri ageze kw’isi, ibyishimo byari byinshi kuruyu muryango ubu umaze kuzuza abana batatu nkuko byagaragaye mu birori byo kwakira uyu mwana.


Uyu mwana wabutse kuruyu wa gatandatu ubu akaba yujuje iminsi ibiri bamwise Win Harrison Wilson akaba abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze Ciara yavuzeko yishimiye yishimiye umumarayika mushya waje mu muryango we na Russell Wilson kandi ko umuryango wabo ukomeje kwaguka cyane anasezeranya umwana we ko azamukunda akanamwitaho neza.


Ciara yamenyekanye cyane mu ndirimbo zagiye zibica bigacika nka i bet , like a boy na I think cyane cyane mumbyino ze zabaga zitangaje gusa kurubu akaba Atari gukora ibikorwa byinshi kubera ko yabanje kwita kumuryango we n’abana be ngo babanze bakure kurubu rero akaba yibarutse n’akandi kana k’agakobwa yise Win Harrison.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here