Impano itunguranye kandi ishimishije umuhanzi wubatse izina mumuziki nyarwanda uzwi kw’ izina rya Byumvuhore yahaye Clarisse Karasira.

Byumvuhore Jean Baptiste ni umwe mubahanzi ba kera banditse amateka mu Rwanda ubu akaba arimo kubarizwa mugihugu cy’ ububirigi, akaba yaramaze igihe kitari gito ari mu Rwanda aho yakoze ibitaramo bitari bike mu rwego rwo kwishimira imyaka 100 ishize Padiri Fraintpond Ndagijimana amaze ashinze ikigo cy’ ababana n’ ubumuga cya HVP Gatagara.

Byumvuhore

  Byumvuhore wavukanye ubumuga bw’ingingo akaba yarafashijwe n’iki kigo ubwo yahigiraga amasomo yo mu ishuri akanahakura ubumenyi kubijyanye no gucuranga gitari.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukora injyana ya gakondo, ni umwe mu babashije guhura n’uyu munyabigwi ufatirwaho icyitegererezo na benshi ndetse baganira byihariye.


Image result for clarisse karasira

Nkuko byagaragaye ku rubuga rwe rwa Instagram Clarisse Karasira yerekanye impano y’icyuma cya muzika yahawe na Byumvuhore mu rwego rwo kumwereka ko amushyigikiye mu muziki we.

Agira ati “ Sinabona uko ngushimira bikwiye mubyeyi Byumvuhore, impanuro zawe uzazihemberwe. Impano yawe noneho yo sinzi. Nzajya ncuranga ndangurure nkoresheje iyi mpano. Nyiribihembo azaguhembe.”Iyi mpano yagatangaza Byumvuhore yahaye Clarisse Karasira ni igikoresho cyifashijwa mu kuyungurura no kuryoshya ijwi ry’umuntu mu gihe ariri kurimba kizwi nka Vocal Harmonizer kiri mu bwoko bwa Boss-VE2.

Iyo umuririmbyi arimo gukoresha Boss-VE2 abasha kuririmba ari wenyine ariko hakumvikana n’andi majwi atandukanye amuherekeza ku buryo gisimbura abaririmbyi bakabaye bari kumufasha [backing singers]. gifasha mu kuryoshya amajwi ya gitari.

Iyo urebye ku rubuga rucururizwaho ibintu bitandukanye kuri interineti rwa Amazon Boss-VE2 Vocal Harmonizer iryoshya ijwi ry’umuririmbyi na gitari igura $219 n’ibihumbi 201 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aragira ati “Ngo yamenye ate? yumvise indirimbo zanjye, aravuga ati ‘ninza mu Rwanda nzareba uriya mwana aza anzaniye impano nta n’ubwo nari mbizi. Ntabwo twavuganaga mbese yarantunguye.”

Byumvuhore ubwe niwe watumiye Clarisse Karasira baraganira amuha impano ndetse anamugira izindi nama zo kumufasha gukomeza kwitwara neza muri muzika.

Aragira ati “ yangiriye inama nyinshi cyane ariko ikintu cyamfashije kiruta ibindi ni ubwiyoroshye. Guhora wiyoroheje n’ubundi wakwamamara wagira ute, ugakomeza gukora indirimbo nziza zigisha, mbese ukagira neza ukigendera.”

Twashatse kumenya niba nta yindi mishinga yindi ijyanye na muzika Clarisse Karasira yaba yarapanze na Byumvuhore ariko yirinda kugira icyo abivugaho, ati ‘ibyo uzabimwibarize.’
 

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzikazi bahiriwe n’umwaka wa 2019 ku buryo budasanzwe. Amaze umwaka umwe atangiye kuririmba nk’umwuga ariko ibikorwa bye ni bigari ugereranyije n’igihe amaze.

Abantu batandukanye bamukundiye ko indirimbo ze zirimo ubutumwa bwigisha rubanda, biba akarusho bitewe n’ijwi rye ritsikimba ku buryo hari amwita Kamaliza mushya. Yaririmbye mu bitaramo bikomeye nka Iwacu muzika festival asimbuye Kayirebwa utarabonetse, igitaramo cyo Kwibohora ku nshuro 25 n’ibindi, ibintu byakozwe na bake mu bahanzi bakizamuka.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here