Tunzi yatowe nka Miss South Africa 2019, ni umukobwa wa gatatu wo muri iki gihugu utsindiye iri kamba, niwe wa mbere w’umwirabura uritsindiye kuva mu 2011 ryakwegukanwa na Leila Lopes wo muri Angola.

Zozibini Tunzi w’imyaka 26 yabaye uwa mbere akurikirwa na Madison Anderson wo muri Puerto Rico na Sofía Aragón wo muri Mexico.

Tunzi amaze gutsinda yagize ati: “Nakuriye ahantu umukobwa nkanjye w’uruhu n’imisatsi nk’ibyanjye yafatwaga nk’utari mwiza.

Ndatekereza ko iki ari igihe ngo ibi birangire. Ndashaka ko abana bandeba bakabona isura yabo muri njyewe”.

Miss Universe ni irushanwa ry’ubwiza ritegurwa n’ikigo cy’Abanyamerika, iri rushanwa na; Miss World, Miss International na Miss Earth niyo marushanwa ane(4) mpuzamahanga akomeye y’ubwiza.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here