Umunyarwenya ukomeye muri Afurika, Anne Kansiime,uherutse guhishura ko atwite inda y’umwana we wa mbere n’umukunzi we Tukahiirwa Abraham uzwi nka Skylanta,yavuze ko iyi nda yamufashije gusubiza abamwibasiraga cyane.

Kansiime yavuze ko iyi nda atwite yizeye ko iramufasha gutuma abavugaga ko yagurishije nyababyeyi ye kwa shitani bafunga umunwa.

Ati “Abantu benshi bagerageje gushakisha impamvu ntabyaranye n’uwahoze ari umugabo wanjye Gerald Ojok.Bavuze ko nagurishije nyababyeyi yanjye kugira ngo namamare.

Kansiime na Okoj babanye imyaka 5 ariko nyuma baza gutandukana bitewe nuko uyu munyarwenya yahoraga mu kazi ndetse ntanabashe kumubyarira abana.

Mu cyumweru gishize nibwo Kansiime yagaragaje ko yishimiye cyane kuba agiye kubyara.

Ati “Umutwe wanjye umerewe nabi kubera kubura aho mpera.Maze iminsi nshaka uburyo bwiza natangazamo aya makuru ariko vuba aha njye na Skylanta tugiye kwakira ininja [umwana].”


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here