Umunyarwenya Michael Sengazi, wegukanye igihembo cya Prix RFI Talent Du Rire 2019 mukwezi gushize, Ku Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019 ni bwo yashyikirijwe iki gihembo mu iserukiramuco ry’urwenya Abidjan Capital du Rire ryabereye muri Cote d’Ivoire.

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe giherekezwa n’ibihumbi bine by’Amayero, Sengazi yahise yerekeza mu Burundi aho yavukiye ari naho ababyeyi be batuye. Yakiriwe nk’intwari ku bwo kwegukana iki gihembo cya mbere gikomeye gihabwa umunyarwenya wahize abandi.

Kuri uyu wa gatatu nibwo yakoze igitaramo cyo kumurika iki gihembo no gushimira abakunzi be muri rusange uko bamubaye hafi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, Michael Sengazi aherekejwe n’abandi banyarwenya batandukanye bo mu Burundi barimo Kigingi, Ildephonse, Mitima, Gasore n’abandi yagiye kwereka Perezida Pierre Nkuruziza iki gihembo.

Written by Umwali Ravinia

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here