Umuhanzi Innocent uririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma yo gushyira hanze indirimbo shya yitwa Twarakubonye ifite amajwi n’amashusho yayo yatubwiye byinshi Ku buzima bwe n’impamvu yahisemo gukora gospel.


Mu kiganiro yagiranye na ahobite.com ku ndirimbo ye shya Twarakubonye umuramyi Ndagijimana Innocent yabanje adusangiza Ku rugendo rwe rwa muzika yanatubiwiye ko yahisemo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza ndetse no guhimbaza Imana ndetse icyamuteye cyane kuyikora nuko asanzwe ari umukristo.

Innocent kuririmba abikomora Ku kuba yarabaye munzu y’Imana cyane.


Innocent yagize Ati : “kuba ndi umukristo nicyo cyambere cyabiteye kuko burya buri wese agira uburyo atangamo ubutumwa ninayo mpamvu nakoze iyi ndirimbo ndetse n’izindi nzakora muriyi minsi abantu bazumva zibanda Ku butumwa bwiza.


Mu rugendo rwe rwa muzika yatubwiye ko amaze imyaka itandatu ari umuririmbyi akaba anamaze gukora indirimbo nyinshi, ati natangiye ndi umuririmbyi mu ma korari kuko nkuko nabivuze ndi umukristo nkorera umurimo mw’Itorero Anglican Paroisse mugombwa/ dioseze Kigeme mu karere ka nyamagabe urumva nubu nubwo nkora Ku giti cyange ariko ntibimbuza kuba nkiririmba muri korari ndetse n’andi ma groupe hose umuntu aba akora umurimo.

Reba Hano Twarakubonye ya Innocent:


Ndagijimana Innocent yagowe cyane mu ntangiriro kuko abantu benshi mu Rwanda bakunda izi ndirimbo zigezweho z’urubyiruko, ati: akenshi biragoye gukora gospel mu Rwanda kuko kumenyekanisha ibikorwa bishya no kumvisha abantu ko gukora iyi njyana nabyo byatunga umuntu kandi n’abantu bose bamenye ko ari ugutanga ubutumwa bwiza nubwo byanavamo ko umuntu byamutunga.


Twarakubonye indirimbo shya ya Innocent ni indirimbo vuga Ku bintu byinshi abantu banyuramo, ibibazo bacamo, intambara zose abantu banyuramo byose uwiteka aturinda niyo mpamvu naririmbye mpamya ko twabonye Imana nti Twarakubonye.


Yakomeje agira ati Indirimbo twarakubonye ni indirimbo ifite amashusho meza mu byukuri ninayo mpamvu nshaka ko buriwese yajya Kuri channel yange ya YouTube akayireba ndetse yasanga ari nziza akayisangiza n’abandi bose kuko ubutumwa burimo nubwa buriwese ntanumwe itareba kuko kuba ukiriho nuko urinzwe n’Imana.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here