Uyu mukobwa w’imyaka 24 yiga Electrical Engineering mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kicukiro rizwi nka IPRC witwa Mahoro Mirreille Chadia yitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019, ari ku igare mu gihe abandi bo baje mu modoka n’ama Moto. Mahoro akaba ari mu bakobwa 28 bitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019.

Yaje ku igare rimwe mu gihe irindi ryari ririho ivarisi ye n’isanduku irimo Imbabura yakoze ikoreshwa n’imirasire y’izuba ndetse n’amashyanyarazi bitewe n’uri kuyikoresha.

Mahoro uzaba yambaye nimero 3

Umunyonzi wamutwaye yasigaye inyuma ahita agenda mu gihe Mahoro we yakomezanyije n’undi wari ufite ivarisi irimo iyo mbabura ye.

Tubibutse ko Iri rushanwa rya Miss Career Africa 2019 biteganyijwe ko rizarangira ku wa 13 Ukuboza 2019 mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri Camp Kigali.

Akanama nkemurampaka kazaba gahagarariwe n’umuhanzi Tom Close, Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo, Dr. Mercy Ngunjiri, Dr. Fidele Rubagumya, Dr. Achille Manirakiza, umwanditsi w’ibitabo Karen Bugingo, Umulisa Yvonne na Cheez Muragwa.

Iri rushanwa riri guhuza abakobwa bo mu Biyaga Bigari, ntabwo rizabera mu Rwanda gusa, kuko rizakomereza mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika guhera ku wa 30 Ugushyingo 2019 kugera ku wa 30 Ukuboza 2019, aho rizabera muri Nigeria.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here