Umunya Reggae wo muri Côte d’Ivoire Alpha Blondy avugako ababazwa cyane n’urubyiruko rudakora injyana ya Reggae kandi ngo ariho hasigaye amahirwe yo gucuruza mu minsi iza.

Muri 2018, UNESCO yavuze ko umuziki wa reggae ari umurage udasanzwe w’umuco w’ikiremwamuntu ku mugabane wa Afurika.

Ni injyana ikundwa gukurikirwa cyane ariko abahanzi bayinjiramo kuyikora bagenda baba ingume, akenshi usanga abahanzi bakizamuka bajya mubundi bwoko bw’imiziki butari reggae.

 Uyu munsi imiziki ya Dancehall nyafurika iragenda ikwirakwira nk’umuriro, hamwe n’abahanzi benshi baturutse ku mugabane w’Afurika nyamara benshi baracyakunda kumva iyi njyana mu matwi yabo.

Alpha Blondy ikirangirire mu njyana ya reggae

Umunya Reggae wo muri Côte d’Ivoire Alpha Blondy avugako izindi njyana ziri kumira reggae, nyamara kuri we agasanga ngo uwayihitamo akayikora yacuruza cyane kuko ngo muminsi iza abahanzi bakora reggae bazaba ari bake bityo uyikora ashobora kuzacuruza cyane kuko azaba afite ikintu cy’umwihariko.

N’ubwo bimeze gutyo, reggae iracyafite abayumva bayikunda cyane kuburyo mu tubyiniro no mu birori usanga ziri gukinwa cyane.

Cote d’Ivoire bemeza ko Abidjan ari umwe mu murwa mukuru wa reggae ku isi, ufite utubari twinshi ducurangwamo iyi njyana ku bwinshi doreko iki gihugu aricyo cya mbere cyakira ibitaramo mpuzamahanga bya reggae nka Reggae Rock Festival na 24h Reggae Festival Abidjan. 

Iki cyamamare Alpha cyo muri Côte d’Ivoire akomeza avugako batewe agahinda n’uko iyi njyana bakoze bakayitangira nta mafaranga menshi ayirimo ko ishobora kuzagenda ibakurikiye ikazima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here