Iyi ibaye indirimbo ya kabiri aba bahanzi ,Selena Gomez na DJ, bahuriyemo kuko mu mwaka wa 2018 bahurije imbaraga mu yitwa “Taki Taki”.  

Kuri uyu wa kane Gomez w’imyaka 28 nibwo yasohoye iyitwa “Selfish Love” ari kumwe na DJ Snake, uyu kuri ubu afite imyaka 34.

Mu mashusho yahise yakirwa neza n’abakumzi ba muzika ya pop, Gomez aba akora mu nzu yita ku bwiza bw’abantu yitwa Selena’s. Aha aba yita ku bakiriya b’abagabo bakagira isura nshya.

Muri uyu mwaka ino ndirimbo “Selfish Love” ibaye iya gatatu asohoye mu rurimi rw’Ikinyesipanyole nyuma y’iyitwa  Vez” na “Baila Conmigo” yafatanyije na Rauw Alejandro. Ku itariki 12 Werurwe uno muhanzi aritegura gusohora umuzingo w’indirimbo, Revelación.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here