Umugore w’umunyarwenya Salvador avugako ubukwe bwabo bari bwuzuye urwenya gusa, kuburyo we yageragaho akitiranya ubukwe n’igitaramo cyo gusetsa.

Umwaka ushize muri Kamena nibwo umukinnyi umenyerewe cyane mu mikino yo gusetsa muri Uganda emcee Patrick ‘Salvado’ Idringi. Yashakanye n’umukunzi we Daphne Frankstock mu birori by’ubukwe gakondo byabereye iwe mu Karere ka Mityana.

ubukwe bwabo bwari ibitwenge gusa

Salvado wagaragaraga mu bitwenge bye bisanzwe  yari aherekejwe n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n’ibyamamare byo mu mujyi.

Umunyarwenya n’abamuherekeje bakiriwe neza mu rugo rwa Daphne.

Daphne yasaga neza cyane yambaye ibijyanye n’umuco wa gakondo wa hariya, yagaragaye mu bitwenge byinshi yaterwaga n’umugabo we usanzwe azwiho gusetsa cyane.

Kuri uyu wa mbere nibwo ikinyamakuru bigey.com cyandikira hariya muri Uganda cyegereye uyu mugore maze agitangariza ibyamugoye mu bukwe n’uriya mu nyarwenya, avugako ngo byamugoye kwiyumanganya kubera ibyo umugabo wakoraga hari ubwo yagira ngo ni comedy n’ubundi ari gukina.

Ati: “ Abambonye nari ndi guseka cyane , kuko harubwo nageragaho ngatekereza ko ari comedy arimo, mbese umugabo wanjye arasekeje cyane ,ubuzima bwe bwose ni comedy gusa”.

Salvado na Daphne bamaranye imyaka irenga irindwi bakaba bamze kubaruka n’abana babiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here