Umuhanzi Wyclife Tugume uzwi nka Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo “Farmer remix”, yatangaje ko igihe kigeze ngo ave ku mwanya wa perezida w’ishyirahamwe ry’abahanzi ba Uganda, Uganda Musicians Association (UMA).

Uyu muhanzi nawe ukomoka muri Uganda, ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 4 Gashyantare 2021 ku mbuga nkoranyambaga akoresha.Uyu mwanzuro ngo yawufashe nyuma y’inama yagiriwe n’abantu yizeye ndetse nawe ubwe agasanga bikwiye.

Benda umwanya wa Perezida wa UMA awumazeho igihe kitageze ku mwaka kuko yatowe muri Nzeli 2020 asimbuye Mrs. Sophie Gombya. Nawe (Mrs. Sophie Gombya) ubwe yeguye kuri uyu mwanya kugira ngo akomeze inzira ze za politike.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here