Nyuma yo gutsinda amatora , urukiko rw’ ikirenga rwo mu Burundi rwemeje ku mugaragaro ko Evariste Ndayishimiye ari we uzayobora u Burundi . Ibi bikaba bibaye ndetse na nyuma y’ urupfa rw’ uwahoze ayobora u Burundi Petero Nkurunziza witabye Imana nyuma gato y’ amatora.

muriyi inkuru turibanda kuri uyu mi jenerali wabayeho inshuti y’ akadasohoka ya Petero Nkurunziza wayoboye u Burundi imyaka myinshi . Kuri uyu wa kane aratanga indaharo yo kuzayobora u Burundi

GENERAL NDAYISHIMIYE EVARISTE NI MUNTU KI ?

Afite imyaka 52 y’ amavuko , ni umwe mu ba mbere binjiye mu gisirikare cy’ishyaka CNDD-FDD ubwo bari bakiri inyeshyamba.

Yayoboye ibitero bitandukanye mu ntambara yari igamije gufata ubutegetsi mu myaka ya za 2000.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe mu 2003, yagiye mu myanya itandukanye irimo kuba Minisitiri w’Umutekano, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile mu biro by’umukuru w’igihugu. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa SOBUGEA, sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Guhera muri Kanama 2016, Ndayishimiye yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Kimwe mu bivugwa kuba byatumye abarwanashyaka ba CNDD-FDD bamuhitamo, ni uko ari umwe mu bantu bafite ubunararibonye kandi bakuriye mu ishyaka.

Ni umuntu wakoze imirimo itandukanye ya gisirikare, azi ibijyanye n’imiyoborere kuko yakoze muri Minisiteri y’umutekano no mu biro by’umukuru w’igihugu, imikorere yaho arayizi neza.

Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.

Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.

Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

By’umwihariko, Gen. Ndayishimiye yari inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y’uko ajya mu buyobozi bw’ishyaka ndetse na nyuma yaho.

Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.

_________________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here