Umupadili w’umusitari kubera umusatsi wa Derede uri ku mutwe yatangaje benshi cyane , benshi bashimye ko ari ubwisanzure mu bihayimana n’ubwo abandi babinenze.

Amafoto y’umupadiri gatolika mushya washyizweho muri Kanada kuri ubu arimo arazenguruka kuri twitter, bitewe akenshi n’ubwoko bw’imisatsi iri ku mutwe we yo mu bwoko bwa Derede.

Ntibisanzwe ko abihayimana batunga imisatsi iboshye kuri buriya bwoko wenda n’ubwo hatazwi niba hari itegeko ribibabuza, gusa aya mafoto ye yakomeje kugenda azenguruka yibazwaho na benshi kuri twitter kuri uyu mupadili wahawe ubupadili muri Canada.

Bimwe mu bitekerezo byakunze kugaragara bitangwa kuri iyi foto ni uko bamwe bashima ubwisanzure abapadiri batari abanyafurika bafite bitandukanye na bagenzi babo bo muri Afrika.

Ibitekerezo byabaye byinshi

Bitabujije ko hari abandi bagaragaje ko uyu musatsi udasanzwe ku mitwe y’abapadiri kandi ko ngo ushobora kugusha benshi bawibazaho cyane ko bidasanzwe bimenyerewe kubona umupadili w’umusitari.

Nta cyo nyirawo yigeze abivugaho uretse abafana bakunze kugaruka kuri aya amafoto asekeje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here