Inkuru ya Bagemahe clement

Abagana ibinyamakuru ngo byandike inkuru zisenya ndetse zisebya ADEPR n’ abayobozi barasabirwa kujya baryozwa ibinyoma byabo.

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR baratangaza ko abantu bamaze kubigira umuco na kamenyero mu gushyushya no guhimba inkuru zidafite gihamya zigamije guharabika itorero ADEPR n’abayobozi baryo mu bitangazamakuru bagamije gusenya no kwibasira Itorero kubw ‘inyungu no gukoreshwa kwa hato na hato bagambiriye gushaka imyanya.

Ubwo www.ahobite250 yasuraga bamwe mu bayoboke ba ADEPR batashatse ko tubavuga amazina bamwe batubwiye ko bakunda gukurikirana ibyandikwa mu bitangazamakuru kandi nta shingiro ry’ ukuri ku bivugwa bifite .

Aba bayoboke batunze agatoko ndetse banamagana abantu bakoreshwa nabamwe mubari abayobozi bacyuye igihe bahora bumva umuriro wahora waka muri ADEPR

Umwe yagize ati

bamwe mubari abayobozi bacyuye igihe , abandi bavanwa ku mirimo yabo kubera ubunyangamugayo buke nibo barimo gushaka kudusenyera itorero bakoresha abantu nibintangazamakuru kwandagaza ADEPR , Turasaba Leta ndetse ninzego zumutekano kujya basesengura ibyo babeshya maze bakabiryozwa “

Ahobite250.com imaze kuganira n’abayoboke bataribake bo muturere dutandukanye tugize ADEPR binubira ndetse barambiwe cyane ibitangazamakuru bimwe bihora bishishikazwa no gutangaza ibihuha na zabyacitse, twaganiriye nabo maze

bagira bati

Itorero rya ADEPR rizahorana ibibazo niba ubugenzacyaha (RIB) budafatiye ingamba abahora bahimba inkuru zibinyoma kuri ADEPR.”

Ibyavuzwe mu binyamakuru

Hari amakuru Ikinyamakuru cyamenye ko hari amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 72 z’amafaranga y’uRwanda atazwi irengero ryayo nkuko abadutangarije amakuru babivuze, ayo mafaranga akaba ari aya Karasha (imashini ya ADEPR )
Karasha isya amabuye
iherereye mu Mudugudu wa Kabuye ,Akagali ka Kabuye Umurenge wa Gashora . Nyamara rwiyemezamirimo yivugira ko atarishyura ADEPR ko ahubwo yandikiwe ndetse ko yanarezwe mu inkiko.

Abo twaganiriye bo muturere 23 batashatse amazina yabo atangazwa,batutangarije ko barambiwe inkuru zabanyamakuru bamwe batabona ibyiza ahubwo bagahora bashaka gusenya ibyo tugezeho

Mu ikiganiro twagiranye n’umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem ati”Itorero ADEPR ntirigana ahabi Kandi ko n’abayoboke baryo batangana ahabi ahubwo abo bandika nibo bashishikajwe no kurijyana ahabi uretse ko batazabigeraho,ni abatangaza ibinyoma babeshya abayoboke n’abaturage muri rusange mu inkuru zandikwa ku Itorero.
iyo Umunyamakuru atangaza ngo”
ADEPR ikeneye gusobanurira Abakirisitu amafaranga ya Karasha Miliyoni 72.000.000Rfw aho yagiye niba yarariwe abayariye bakurikiranwe, uvuga ibi aba agamije kuzana urujijo mubantu
yakomeje agira ati”Rwiyemezamirimo Shingiro Elaste ntiyishyura kandi tugiye kuyimwambura kuko yandikiwe inshuro nyinshi ndetse arihanangirizwa ntiyagira icyo akora”

Kuruhande rwa Shingiro wubwe yemeza ko imashini ivugwa yayihawe na ADEPR ariko ko azatangira kubishyura ari uko yakize kuko ngo yapfuye ko itarakira ndetse nta ko nta mafaranga aratangira kubaha.

Ibi nibyo byatumye bamwe mu bayoboke ba ADEPR basaba ko inzego z’ umutekano zirimo na RIB zakwiga ku bantu bagana ibinyamakuru ngo byandike inkuru zisenya ndetse zisebya ADEPR n’ abayobozi kujya baryozwa ibinyoma byabo.


Clément Bagemahe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here