Aba banyeshuli bari bamaze igihe bahangangayitse,bandikiye minisitiri w’Ubuzima,Dr Diane Gashumba bamumenyesha iki kibazo,abasubiza ko bazakorana inama nabayobozi batandukanye bashinzwe uburezi bagakemura iki kibazo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo hateranye inama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo aho mu myanzuro yavuyemo harimo ko aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi nk’abandi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa HEC, Benjamin Muhizi Kageruka, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, Umuyobozi Wungirije, Dr Charles Murigande n’abari bahagarariye abanyeshuri biga muri iri shami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi Dr Jean Claude Byiringiro, yavuze ko nyuma y’iyi nama yo ku wa Gatanu bemeje ko aba banyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi.

Aba banyeshuli bari babwiwe ko batazahabwa impamyabumenyi kubera ko hari amasomo batize neza.

Ibirori bya Graduation biteganyijwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Ugushyingo 2019 i Huye.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here