Igitaramo cy’ Amateka kiri kuba aka kanya igitaramo cya True Promises cyatumiwemo Icyamamare kwisi BENJAMIN DUBE igitaramo nkiki cyaherukaga kuba kubwa Don Moen .

AHOBITE 250 Turahababereye

ISENGESHO RYO GUTANGIZA IGITARAMO

Ahagana saa 15 : 26 nibwo abanyamasengesho batandatu batangiye gusengera igitaramo kigiye kubera mu Intare Conference Arena. Mu minota igera kuri 21 n’amasegonda 23 bamaze basenga mu buryo bw’urwungikane, bumvikanaga basaba Imana gutanga umutekano mu gitaramo no kubarinda imbaraga zose z’Umwami.

Nyuma y’isengesho rifungura hahise hakurikiraho umwanya wo kwakirana, igikorwa kiranga umuco w’abakirisitu bemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo.


KURIKIRA UKO IGITARAMO KIRI KUGENDA:


  Mubogora Désiré wize umuziki ku Nyundo ni we uyoboye bagenzi be

Mubogora Désiré wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo watoje bagenzi be ibijyanye no guhanika amajwi mu buryo buhuza n’umudiho w’ibicurangisho ni we uyoboye no mu gitaramo.

Uyu muhanzi yakoresheje imyitozo yose ya True Promises mu kwitegura igitaramo.

Iri tsinda ryatangiye riririmba indirimbo iri mu Cyongereza ivuga ngo ‘‘Uku ni ko dihimbaza, ni ko tubyina.’’

Iyi ndirimbo yayisoje ihabwa amashyi menshi y’urufaya, ihita ishyiraho isengesho ryo kwiragiza Imana mbere yo gutangira kuririmba.

17:16: TRUE PROMISES IHAMAGAWE KU RUBYINIRO

Pasiteri Tom wo muri Healing Center uyoboye iki gitaramo mbere yo guhamagara True Promises yasabye abateraniye muri Intare Arena guha amashyi iri tsinda ryatumiye Bishop Benjamin Dube.

Yabanje gusoma Zaburi 68.5 havuga ngo “Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare, Izina ryayo ni YA, mwishimire imbere yayo.”


  Abacuranzi ba True Promises ni bo babanje guseruka mu mwambaro ubereye ijisho, buri wese yicara imbere y’inanga ye, batangira kuzibyaza umusaruro.

Nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda atandatu bavuza ibyuma by’impurirane mu buryo buryoheye ugutwi, abaririmbyi na bo batangiye gutambuka umwe ku wundi bagana ku rubyiniro.

Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana niko bavuzaga impundu nyinshi n’amashyi bakayakoma mu kugaragaza ko bishimiye kwakira iri tsinda.

Abari mu Intare Arena bose bahagurutse bakira True Promises mu byishimo by’ikirenga.


  Alarm Ministries imaze kugwiza igikundiro mu muziki uhimbaza Imana

Alarm Ministries ni itsinda rimaze kwamamara cyane kuko muri uyu mwaka riri kuzuza imyaka 20 rimaze mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, yakoze ibihangano byinshi byamenyekanya birimo nka “Hariho impamvu” n’ibindi.

Iri tsinda naryo ryateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru rimaze mu murimo w’Imana.

Ni ibirori bizahurirana n’igiterane cyagutse kizasozwa ku wa 1 Nzeri 2019, hakorwa igitaramo kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV] ahazwi nka Camp Kigali.

16: 46: Alarm Ministries yakiriwe ku rubyiniro

Itsinda rya Alarm Ministries rimaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yageze ku rubyiniro. Yatangiranye indirimbo yayo iri mu zikunzwe cyane mu minsi ya none yitwa “Yahozeho’’.

Mu ijwi ry’ubuhanga abaririmbyi bayo bayobowe na Umutoni Solange na Zebedayo Richard ni bo bateye iyi ndirimbo.

Zebedayo mu magambo ye ari kunyuzamo akavuga ko “Imana yacu yahozeho kandi ntiyashyizweho binyuze mu matora ngo tugire ubwoba ko manda yayo izarangira.’’

Iyi ndirimbo yakurikiwe n’iyitwa “Umwaka w’imbabazi” itanga ubutumwa bwo guhagurutsa abantu kuko izuba ryabo ribarasiye.

Alarm Ministries yanaririmbye indirimbo zirimo izakunzwe cyane nka “Hashimwe”, “Nzakomeza nkwizere” n’izindi.

Buri ndirimbo iri gufatanya n’ibihumbi by’abari mu cyumba cya Intare Arena. Iri tsinda riri kwerekwa urukundo ndetse bikagaragara ko umuziki wabo umaze gucengera mu buzima bwa benshi.

15:52: Shekinah Worship Team ibimburiye abandi ku rubyiniro

Shekinah Worship Team yo mu Itorero Evangelical Restoration Church i Masoro ni yo yabimburiye abandi bahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yatumiwe muri iki gitaramo.

Batangiriye ku ndirimbo “Ntabe aritwe” bayiririmba mu majwi meza mu buryo bishimiwe na benshi.

Ku ndirimbo ya kabiri, Umuhanzi Arsene Tuyi ubarizwa muri Shekinah Worship Team yigiye imbere ahita atera indirimbo ya Travis Greene na Tim Godfrey yitwa “Nara.”

Iyi ndirimbo iri mu zakunzwe mu mwaka washize yaririmbwaga na benshi mu bari mu cyumba kiri kuberamo igitaramo.

Bayisoje bahabwa amashyi y’urufaya, avanze n’impundu zirenga.

Iri tsinda riri kunyuzamo rikaririmba indirimbo zibyinitse zirimo n’izo mu baturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu njyana izwi nka Lumba.

Conference Intare Arena aho turi Live
Birashyushye dore uko huzuye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here