Ku ifoto igaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Samuel Eto’o arikumwe n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame . Munsi y’iyo foto handitse amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa ati:

“Icône d’une AFRIQUE DÉCOMPLEXÉE ,MERCI Mr le président de m’avoir reçu ,#AFRIQUE je te ❤️ adrénaline “

ugenekereje mu kinyarwanda yageragezaga kuvuga uburyo President w’u Rwanda ari nk’ikirango cya Africa ndetse anamushimira kuba bahuye .

Samuel Eto’0 ni umwe mu bakinnyi beza baranze ikinyejana cya 21. Yamenyekanye akinira amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi nka FC Barcelone, Real Madrid, Chelsea, Everton, Inter Millan ndetse n’ayandi menshi atandukanye.

Samuel Eto’o Fils yabaye umukinnyi wubatse amateka akomeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroon kuko yabahesheje ibikombe bibiri bya Afrika mu mwaka wa 2000 na 2002.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here