Kwiga imyuga , no kwihangira imirimo, gukora kinyamwuga ni gahunda urubyiruko rukunda gushishikarizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ihuriro #Youth_connect#


Ikigo cy’Ibarurisha mibare mu Rwanda cyatangaje ko abanyarwanda barangije kaminuza 32,420 nta kazi bakaba bagize 1,6 % by’ abashomeri mu Rwanda (2017)

Mu gihe u Rwanda ruri kwerekeza mu cyerekezo 2050 , Ikigo cy’Amahugurwa Excellent Talent Pool (ETP) cyafashe iya mbere mu kuba igisubizo ku banyarwanda cyane cyane urubyiruko rwarangije kaminuza rukabura akazi .

Ibi bishimangira umusanzu iki kigo Excellent Talent Pool (ETP) cyihaye mu gutanga unusanzu wacyo ndetse n’ ingamba Igihugu cyafashe zo gushishikariza urubyiruko kwiga imyuga ikenewe kw’ Isoko ry’ Umurimo .

ETP ntigarukira guhugura urubyiruko gusa kuko na nyuma y’ Amahugurwa yiyemeje no guhuza urubyiruko n’ ibigo bikeneye abakozi b’abanyamuga .

Aganira na ahobite250 umuyobozi Mukuru w’ Iki kigo Bwana Gisanura Christian yadutangrije ko iki kigo kije kugabanya umubare w’ubushomeri mu rubyiruko yagize ati

iki kigo kije kugabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ndetse kikanafasha ibigo bitandukanye kubona abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije ku myanya y’akazi babakeneyemo.”

Umuyobozi wa Excellent Tallent Pool , Bwana Gisanura Christian

Bwana Gisanura Christian
Umuyobozi wa Excellent Tallent Pool


Atangaza kandi ko umwihariko wiki kigo ni uguhugura abantu bitajyanye gusa n’akazi bazakora ahubwo bijyanye n’imyanya itandukanye y’akazi bazakoramo.

Yakomeje agira ati

Buri wese afite ubushobozi bwo gukora, ndetse n’akazi ke karahari. Ariko inama namugira nuko yazamura ubushobozi bwe, ku rwego rukwiriye kugirango akabone, ubundi yizihirwe intsinzi ye”

Umuyobozi wa Excellent Tallent Pool, Bwana Gisanura Christian


Amahugurwa nyirizina

Iki kigo cy’ Amahugurwa cyibanda ku bumenyi urubyiruko rucyeneye , naho amasomo gitegura ni amasomo yose wabona kw’ Isoko ry’ Umurimo muri iki cyerekerezo cya 2050 .
Umunyeshuri ahitamo ishami ashaka kwiga kandi akunze . Isomo rimwe gusa, rigufungurira imiryango irenga 25 y’akazi.

Amahugurwa aheruka



Amashami wabona muri ETP

Utugana ahitamo rimwe mu masomo akunze, ashaka kubamo umunyamwuga hagati ya:
• Administration, Leadership and Management,
• Entrepreneurship, sales and Marketing,
• Front office and Customer Care Services,
• Tourism and Customer Care Services,
• Logistics, Purchasing and Cost Control, na
• Hospitality, igizwe na Food and beverage, Housekeeping, Bakery and Pastry.

Igihe amasomo amara

Kwihugura mw’ishami rimwe ni amezi 8 y’amahugurwa harimo 4 ya class nandi 4 ya apprenticeship. Kwimenyereza umwuga bikazajya bikorwa mu byiciro bitatu, buri cyiciro kikamara ukwezi kumwe buri nyuma y’amezi abiri y’amasomo.

Kwiyandikisha bizatangira ryari

Iki kigo ubu cyatangiye kwakira abashaka kwihugura, akaba ariyo mpamvu gishishikariza buri wese kwiyandikisha kugirango abiyandikishije mbere babashe kuba batangira amasomo yabo kandi vuba.

Abiyandikisha babariza he

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0737389905 cyangwa 0789338522

Ikigo ETP gikorera he

Ntimucikwe, kwiyandikisha bikorerwa ku cyicaro cya Excellence Talent Pool (ETP) Giherereye Kimironko Mw’igorofa rimwe na GT Bank ahagana hejuru yayo.

Incamake y’ uko cyashinzwe

Careers building consultant umutanyabikorwa wa ETP


Excellence Talent Pool (ETP) yashinzwe muri 2019 ku bufatanye hagati y’ikigo cyitwa Careers Building Consultant (CBC) hamwe n’umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda witwa Africa for Ecellence (A4E). Mu busanzwe, Careers Building Consultant (CBC) ikora ibijyanye no gutanga amahugurwa, guhuza abashaka akazi n’abatanga akazi, no gufasha ibindi bigo aho bikeneye ubufasha ngo byongere umusaruro (Consultancy), naho Africa for Excellence (A4E) n’umuryango usanzwe ukora ibijyanye no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu myuga bakora cyangwa bifuza gukora.
Kanda hano usangizwe ubuhamya bw’abahuguwe na ETP ndetse umenye byinshi kuriyo page yacu facebook :

Kwiyandikisha birakomeje kuri Sainté Famille mu mugi wa Kigali, gutangira amasomo ni tariki 1/08/2019, mushobora no Kwandikisha abakozi banyu, inshuti n'abavandimwe mu gukarishya ubwenge Ku masomo ajyanye no kwihangira umurimo,ama-Hotel, ibigo bya leta, n'ibyigenga mu kurushaho kongera umusaruro, muciye kuri website yacu www.careersbuildingconsultants.com

Posted by Careers Building Consultants on Thursday, July 4, 2019

Excellence is Our Legacy, Our success

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here