Mu gihe abakunzi ba Gospel mu Rwanda bavuye mu bitaramo by’ ubutitsa uhereye kuri pasika nandi mezi akurikiyeho ndetse no mu cyumweru gishize, ubu ikiri kuvugwa ni WINNING PRAISE AND WORSHIP CONCERT umugoroba wo kuramya no guhimbaza wateguwe na Winners worship Team yo mu Itorero rya LIVING WORD CHURCH KANOMBE Iki gitaramo cya winners Worship Team kizaba cyiganjemo umwanya mureremure wo Kuramya ko Guhimbaza Imana . Winners Worship Team ivuga ko igitaramo cyabo kizaba ku ya 3 /8/2018 i saa munani (2PM) kuri Living Word Church I kanombe .

Winners Worship Team abateguye Winning Praise and Worship Concert

Umwe mu bashinzwe imyiteguro yiki gitaramo cya Winners Worship Team Bwana NSHUTI Appolinaire yatangarije ahobite250.com ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo guhembukira mu kuramya no guhimbaza Imana kuko tubasha kubiboneramo ubutsinzi yagize ati ” Mbere na mbere Uyu mwanya ni umwanya mwiza Imana iduhaye ngo tuzawuhembukiremo , ni akanya tuzishimira cyane kuko aribwo tugiye guhurira ku ruhimbi rumwe n’amatsinda akomeye ndetse nabahanzi dukunda ”

Yakomeye agira ati ” Ibintu byose byarateguwe kandi itsinda riri kubitegura neza cyane gahunda y’umunsi yarasohotse kandi abo twatumiye turi kugenda tuyibagezaho ”
Iki gitaramo kizitabirwa na Winners Worship Team , Kingdom of God Ministries , Holly Entrance , Nelson Mucyo , Billy , Damascene Kanuma ,na Pastor Gisa Cadeau

Nshuti Appolinaire Umuhuzabikorwa muri iki gitaramo akaba na (Worship Leader )

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here