Umukobwa uzamukanye imbaraga ,mu biganza by’ aba producers babiri bakomeye muri Kenya .

Mu kuvumbura impano itangaje iri muri uyu mukobwa ukiri na muto Ava Mutoni ntibyagoye aba bagabo kumufasha no kumutunganyiriza indirimbo ye yaba ari Audio cyangwa Video , abo ni producer Gedeon na Producer Hirwa .

Ava Mutoni

Amakuru yizewe aturuka mu gisata cy’ Imyidagaduro avuga ko uyu mukobwa Ava Mutoni avumbukanye impano ikomeye . Ibi byatunguye abahanzi bakuru bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Kenya .

Arateganya kwibanda ku miririmbire ishingiye ku kubana , imiberho myiza , amahoro , urukundo mu bantu , kurwanya ivangura ndetse na cyane cyane Gospel

Umuntu wacu uri i Nairobi yavuze ko Ava Mutoni yatunguranye cyane . Ni umukobwa w’umunyamurava ukoresha impano ye cyane mu kuririmbana ubuhanga byaba mu itorero rye cyangwa mu bitaramo bitandukanye

Indirimbo Africa yamuhaye amanota ndetse ituma yicarana n’ umwe mu ba producer bakomeye kandi bubashwe muri Kenya Gedeon . Uyu mu producer yakoze ibintu bitangaje muri iyi ndirimbo . Yakoze arrangement yindirimbo, aracuranga afata amajwi(recording)

Producer GEDEON wakoze Audio ya Africa ya Ava Mutoni ndetse usenzwe atunganya indirimbo nyinshi za Audio
Producer Gedeon

AFRICA VIDEO

Undi mugabo wubashwe mu gukora video Producer Hirwa nawe yafashe iya mbere akora Video nziza nkuko uri bubibone muriyi ndirimbo. Hirwa azwiho gukora ama script meza no gufata neza amashusho(shooting) , no kuyatunganya (editing)

Ava Mutoni

Umwe mu baririmbyi ba Gospel muri Kenya Safi Mugisha wanabaye hafi cyane afatanyije na Clarisse kuri design & makeup yadutangarije ko Ava Mutoni afite inzozi zo gukomeza gukora izindi ndirimbo kuburwyo ubutumwa bwe bugera ku bantu bose , safi yakomeje avuga ko amubonamo icyizere ndetse ko ari imbuto nziza izakurikra mu biganza by’ aba ba producers beza ati

nkuko nanjye nsanzwe nkorana nabo kandi mbakesha imirimo yose maze kugeraho

Kandi hano wumve Africa ya Ava Mutoni

_______________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here